Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbumenyiUbuzima

Nyaruguru: Uko ubushomeri babuhinduye ubushobozi bagaca igwingira muri barumuna babo

Ni inkuru y’urubyiruko rwo mu murenge wa Cyahinda, mu kagali ka Rutobwe ho mu karere ka Nyaruguru, Urubyiruko rwibumbiye muri kalabu (Club) bashinze kuva muri 2019.

Bishyize hamwe ari abasore n’inkumi 85 batangira ibikorwa by’ubushake bakoreraga imiryango itishoboye yo mu midugudu itandukanye yo mu murenge wabo wa cyahinda.

Batangiye bubakira uturima tw’igikoni imiryango ikennye kurusha indi mu mugambi wo guhashya igwingira n’imirire mibi babonaga mu bana bo mu murenge wabo wa Cyahinda kandi abana 20 bahoze mu mirire mibi mu myaka ibiri ishize bahise bagira amagara mazima babikesha gahunda y’igi ry’umwana ndetse n’imirire irimo imboga kubera imirimo y’aba basore bo muri cyahinda.

Mukeshimana Anisie ni umwe muri uru rubyiruko rumaze gutuma igwingira ribura icyanzu muri cyahinda naho imirire mibi ikaba amateka. Yagize ati:”Ubundi twitwa Intasi. Twatangiye tujya tuzenguruka mu midugudu tugasanga hari abana batarengeje nk’umwaka n’igice ababyeyi babasize inyuma y’urugo, nta n’ibyo kurya, ubwo bakaza kurya ababyeyi bavuye mu mirima mu ma saa munani, dusanga ari ikibazo twumvikana gutangira ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire y’abo babyeyi kuko benshi twabaga tunabazi”.

Uru rubyiruko rwitwa intasi zo muri Cyahinda mu karere rucyiyemeza gufasha ubuyobozi mu ihinduramyumvire rigamije guhashya igwingira, ubuyobozi bwabyakiriye neza, Meya nawe yarabaremeye abaha inkoko 1000 batangira kuzorora, zibabera umusingi bubakiyeho nabo bagana kwigira.

Urubyiruko rwiyita intasi za Cyahinda ubu bamaze kuba 200 kandi buri cyumweru buri umwe atanga umusanzu w’amafaranga igihumbi (1000Rfw), amafaranga agwira bakaguramo inkoko borora zikanabafasha mu kurwanya imirire mibi mu bana bo mu murenge wabo.

Manirabona Fréderique uhagarariye uru rubyiruko yunzemo ati:”Uretse gusana amazu y’abatishoboye no kuyakurungira, kubaka uturima tw’igikoni no kumenya imiryango ibanye nabi bishobora guhungabanya abana, tunagira inshingano zo kugenera amagi abana bakiri mu mirire mibi muri gahunda y’akarere kacu yitwa igi ry’umwana”

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurirashamibare ivuga ko mu mwaka wa 2015 mu bana bo muri Nyaruguru 42% bari bafite igwingira bagabanyutse bakagera kuri 34% nkuko binemezwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda(RBC), gusa ubu nta mwana ugwingiye ukibarizwa mu murenge wa Cyahinda.

Manirabona Frederick uyobora uru rubyiruko rw’abakorerabushake avuga ko kuba bo bataragize amahirwe yo kwiga amashuri y’inshuke ngo bazakora ibishoboka byose barumuna babo bo bakayiga kandi bakabaho ubuzima buzira igwingira. Ati:”Turashaka ko barumuna bacu bakura neza n’urubyiruko rw’ahandi rukatureberaho mu gukemura igwingira n’imirire mibi mu bana b’abanyarwanda”.

NKURUNZIZA Emmanuel;Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rutobwe

NKURUNZIZA Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rutobwe arashima cyane uru rubyiruko akanavuga ko iyo batarugira hari byinshi bajyaga kuba bagihanganye nabyo ariko ko kuba uyu murenge nta mwana ukigwingiye urimo babikesha aba bakorera bushake.

Yagize ati:” Hari imiryango itanu yari irwaje amavunja barabahanduye, bacukura kandi babubakira ubwiherero, ubu kandi borora inkoko zisaga igihumbi, kandi uretse kuba nabo zibateza imbere, bagira n’amagi bagenera abana bato mu rwego rwo gushyigikira imikurire myiza y’umwana muri gahunda twita igi ry’umwana”.

Muri gahunda ya leta yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, buri karere ubu gafite amarerero ahurizwamo abana bagahabwa inyigisho zikangura intekerezo zabo ariko bakanahaherwa ibiribwa byuzuye intungamubiri, gahunda leta yifuza ko izatuma mu mwaka wa 2024 igwingira rizaba ritakiri hejuru y’ikigero cya 19% mu mu Rwanda hose.

Mu mirenge itandukanye yo muri nyaruguru harimo ibigo mbonezamirire bitandukanye. Ni gahunda iterwa inkunga na banki y’isi kandi akarere gahabwa miliyoni ijana zigamije kurwanya igwingira kuva mu mwaka wa 2017.

NYIRANEZA Dorothée; umurezi mu irerero rya Rugarama (Cyahinda-Nyaruguru)
MANIRABONA Fréderique; Umuyobozi w’urubyiruko (intasi) za Cyahinda-Nyaruguru
Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button