Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeatured

Perezida Kagame avuga ko ibiganiro hagati y’ibihugu ari ingenzi

Perezida Paul Kagame uyu munsi wagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ibiganiro bihoraho hagati y’ibihugu bigamije gukomeza guteza imbere umubano wabyo ari ngombwa.

Perezida Paul Kagame yabivugiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiye kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021 mu nama yiga ku buringanire, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa n’uruhare rw’abagabo mu kurirandura.

 

Perezida Kagame wavuze ko iki kibazo gituma bimwe mu bihugu bidatera imbere, yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite icyo wakora ngo iri hohoterwa riranduke burundu.

 

Perezida Kagame kandi yashimye mugenzi we Félix Tshisekedi wamutumiye muri iyi nama, anagaruka ku mubano mwiza w’Ibihugu byombi ukomeje gusagamba.

 

Ati “Icy’ingenzi gikomeye ni ibiganiro bihoraho biduhuza bigamije gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi by’ingenzi ku mahoro, iterambere n’umutekano atari ku bihugu byacu byombi ahubwo no mu karere n’ahandi.”

 

Kuva Félix Tshisekedi yatorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umubano w’ibihugu byombi wakunze kugaragaramo intambwe nziza, bikaba byaranakunze kugaragazwa n’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagirana.

Yanditswe na MUHIRE  Désiré

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button