Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeatured

Perezida Kagame yagaragaje iby’ingenzi byafasha Africa guhamya intego yo kwishyira hamwe

Perezida Paul Kagame, yagaragaje ibintu by’ingenzi bikenewe kugira ngo umugabane wa Africa ubashe kugera ku cyerekezo wihaye cyo kwigira mu bukungu n’iterambere rirambye rigamije imibereho myiza y’abaturage.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, mu nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bibumbiye muri COMESA.

Muri iyi nama yanavugiwemo ibijyanye n’ibibazo byihutirwa bikibangamiye ubukungu ndetse n’uko icyorezo cya COVID-19 ku Mugabane wa Africa cyarwanywa, Perezida Kagame yagaragaje uburyo uyumugabane ukwiyeguhuza imbaraga mu gutorera umuti ibibazo bigihari.

Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bikwiye gushyirwamo imbaraga ariukwifashisha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubukungu.

Yaboneyeho gutanga urugero ko u Rwanda rurigushyira imbaraga mu kwifashisha koranabuhanga no kuzibira icyuho mu bumenyi bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu bakuru aho rwihaye intego ko icyo cyuho kizagabanuka kuri 60% muri 2024.

Yanavuze ko hakenewe gushyiraho imirongo migari mu bucuruzi bwo mu bihugu bigize COMESA ituma hashyirwaho imbuga zihendutse kandi zizewe mu kwishyura haba mu bigo by’ubucuruzi biciriritse n’ibito.

Perezida Kagame kandi yavuze ko Inama y’Ubucuruzi ya COMESA yatangiye aka kazi kandi ko ishyigikiwe.

Yanavuze ko ibigo by’ubucuruzi by’urubyiruko biri muri byinshi biri ku mugabane wa Africa “kandi ntidushobora kwemera k obisigara inyuma.”

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko Africa izagera ku ntego zayo zo guhuza imbaraga mu gihe “Tuzakomeza gushyira imbere umutekano mu bukungu n’iterambere by’umugabane wacu.”

 

Yasoje agira ati “U Rwanda twiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu bo muri COMESA mu kubyaza umusaruro mu buryo bwose bushoboka amahirwe ari mu bucuruzi n’umutungo by’umugabane wacu.”

By  MUHIRE Désiré

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button