Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yatangaje ko u Rwanda rufite uburenganzira n’ubushobozi bwo kurinda abaturage barwo kandi ko mu gihe rwakomeza kuraswaho na DRCongo, na rwo ruzitaba.
Ibi yabitangarije kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi,2022 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyibandaga ku mwuka mubi ututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yavuze ku bisasu byarashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inshuro ebyiri mu mezi abiri gusa, avuga ko ibisasu bya mbere byarashwe na FARDC ku itariki ya 19 Werurwe 2022, yungamo ati “Ariko ejobundi ku wa 23 Gicurasi noneho hagwa amabombe menshi muri Burera no muri Musanze, noneho asenya inzu anakomeretsa n’abantu.”
Ibi byaherukaga nanone kuvugwa n’ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda mu itangazo bwasohoye tariki 23 Gicurasi,2022 busaba umutwe w’ingabo zihuriweho mu akarere ibi bihugu biherereyemo gukora iperereza kuri ibyo bisasu byari byatewe ku butaka bw’u Rwanda bikangiriza amazu y’abaturage ndetse umuturage umwe akahakomerekera.
Dr Vincent Biruta yavuze ko ubwo FARDC yarasaga ibi bisasu byaguye mu Rwanda mu cyumweru gishize, yavuganye na mugenzi we wa DRC, akamwizeza ko bagiye kubikemura ariko ko kuva icyo gihe ntacyo basubije u Rwanda kugeza ubu.
Vincent Biruta yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite amakuru yizewe ko FARDC iri gukorana na FDLR mu rwego rwo gufasha uyu mutwe gushinga ibirindiro hafi y’u Rwanda kugira ngo ujye ubasha guhungabanya umutekano w’abaturarwanda, ikintu yavuze ko guverinoma y’u Rwanda ikurikirana cyane.
Ubu uRwanda ruri kubyitwaramo rute
Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rwamenyesheje Congo runyuriye ku bayihagarariye mu Rwanda ko Igihugu kitazakomeza kurebera mu gihe ibikorwa nk’ibi by’ubushotoranyi byakomeza kuko u Rwanda rufite inshingano zo kurinda abaturage barwo.
Yagize ati “Dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu no kurinda imipaka y’igihugu cyacu. Igihugu iyo gitewe kiritabara.”
Gusa Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse gutangaza ko u Rwanda rudafite umwuka wo kurwana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko iyo ruza kuwugira rutari kwihanganira ibi bikorwa by’ubushotoranyi bimaze kuba inshuro ebyiri zose.
Umubano w’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo wakunze kubamo mubi kuva inyeshyamba zivuga ikinyarwanda zakwaduka mu burasirazuba bwa Congo.
Gusa kuva perezida Tshisekedi yatorerwa kuyobora iki gihugu umubano wari mwiza, nubwo agatotsi kongeye kugarukamo muri iki gihe abarwanyi ba M23 bongeye kubura umutwe.