Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUburezi

Rutsiro: Barashinja akarere kutabishyura, bagakeka ko amafaranga yariwe

Tom Mutembe uyoboye Akarere ka Rutsiro by’agateganyo, akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa wako arashinjwa kurigisa miliyoni mirongo itandatu (frw 60.000.000) yatanzwe n’ikigo cya leta giteza imbere imishinga iteza imbere abatishoboye mu nzego z’ibanze (LODA) amafaranga yari yaratanzwe nk’inkunga ya banki y’isi.

Ubuyobozi bwa LODA buvuga ko amafaranga yashyikirijwe uturere twagombaga gufasha abo banyeshuli, gusa kugeza ubu bamwe mu banyeshuli bamaze kwirukanwa n’ibigo byabigishaga kuko bitahawe amafaranga byagombaga kwifashisha mu kwigisha abo banyeshuli.

Ni amafaranga yatanzwe nk’inkunga mu mugambi wo kwigisha imyuga urubyiruko rwo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, abayobozi b’ibigo by’amashuri y’imyuga ngo bakaba batiyumvisha ukuntu batarabona ayo mafaranga kandi abo yagombaga gufasha bakabaye bayifashisha mu masomo bamaze igihe biga.

Kudoda, gusudira no kubaza ni amwe mu masomo aba banyeshuri bari guhabwa, agamije kubazahura mu bukene no kugabanya ibibazo basigiwe na COVID-19 kuko ibyo bahugurwagamo ari bimwe mu bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ku ikubitiro,ibigo bya TVET Bumba iri mu Murenge wa Mushubati  na TVET ya Kivu Hills mu Murenge wa Boneza muri Rutsiro ni zo zagiranye amasezerano n’Akarere na zo zisinyisha abo kuzifasha (sub-contractors) gushyira mu bikorwa uyu mushinga bibwirwa ko bitangira kwigisha nyuma y’ibyumweru bibiri bikazishyurwa, ariko ngo si ko byagenze.

Ku ya 23 Kanama ubuyobozi bw’Ibigo bwahise butangira gahunda yo kwigisha, bugura ibikoresho bushaka n’abarimu ariko itariki 30 Kanama igeze, ubwo bari basezeranijwe kwishyurwa, babajije Akarere kati “ Mwihangane turacyabirimo”.

Abanyeshuri bamwe bahise bareka kwiga kuko ibigo babarizwagamo bitabashije gukomeza nta mafaranga, gusa hari abakomeje kwihangana kugeza ubu bacyiga.

Nyiransengiyumva Charlotte wo mu Murenge wa Boneza, na we witabiriye aya mahugurwa avuga yari yayashimye ariko amahirwe amucitse kuko inzozi yumvaga agiye gukabya zitangiye gukendera.

Ati “Twari twishimye ko na twe abana bo mu miryango ikennye twatekerejweho ariko birababaje ko tutarangije ibyo twatangiye. Nka njye nari ndi kwiga ubudozi numva ko nzarangiza nkikorera, nkizigamira nkabasha kwiteza imbere none ubu ibyo nize ngenda mbyibagirwa kuko nisubiriye guhinga”

Na ho Nyirahagenimana Domithile, wigishaga ku kigo cya Kinunu avuga ko amafaranga bamugombaga bayamuhaye, akavuga ko ingaruka nyinshi zizagera ku banyeshuri, kuko iyo wize ugahagarikira hagati hari byinshi utakaza “abanyeshuri bazasubira inyuma cyane, ni cyo kibazo gikomeye njye mbona”

Kuki Ibigo bifunga imiryango, abayobozi babyo bakirya bakimara kandi amafaranga ari mu Karere?

 Akarere ka Rutsiro

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’uturere bakunze kuvugwaho gukereza, kunaniza, no kugorana cyane mu isohorwa ry’amafaranga ava kuri konti y’Akarere ajya ku bo agenewe.

Ibi byakunze kugaragara cyane nko mu gihe cyo kwishyura ba rwiyemezamirimo baba barakoreye akarere, aho bagiye bumvikana bashinja ba “gitifu” b’Uturere kubananiza, bagakeka ko baba bashakamo icyo bakunze “kwita icya cumi” cyangwa “ Akantu”.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bagiranye amasezerano n’Akarere ka Rutsiro na bo bavuga ko batumva uburyo amafaranga amara amezi arenga atatu mu Karere, ariko ntibayahabwe.

Umwe muri bo utashatse kwivuga kubera umutekano we yagize ati “Abayobozi bo mu Karere, cyane cyane gitifu bakunze kuvugwaho ruswa no kunyereza amafaranga, buriya yabonye ariya mafaranga, asanga atarapanze neza uko azayaryaho ku buryo bwo gutekinika, nkeka ko impamvu atayarekura akiri kwiga uko yava mu Karere na bo bakuyemo ayabo”

Yungamo ati “Birababaje kubona dufata amafaranga yacu tukagura ibikoresho, tugashaka abarimu twizeye ko akarere kazatwishyura ariko amezi akaba abaye atatu tugitegereje”.

”Ibigo bimwe byahisemo ko abanyeshuri bataha bakazagaruka ayo mafaranga yabonetse, ibindi byakomeje kwizirika umukanda ariko biragoye kuko si ibintu twari twariteguye ahuwo byaradutunguye, duhita tubikora twizeye kwishyurwa, aho bigeze ndakeka ko bayarigishije kuko ntiyaba ari mu Karere ngo bayatwime twarayasinyiye”

Padiri Gaspard Bijyiyobyenda uyobora Paroisse ya Kinunu, we yahisemo gusezerera abanyeshuli ariko yishyura abarimu mu rwego rwo kurwana ku isura ya kiriziya gaturika.

Ati “Twe twirinze ko byatugiraho ingaruka, abanyeshuri 16 twari dufite baratashye ariko twishyuye abarimu, twabatangiye imisoro, ubushobozi nibuboneka bazagaruka bige kuko n’ubundi ni impuhwe bari bagiriwe bari basanzwe batiga”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Tom Mutembe, ubwo twakoraga iyi nkuru twamuhamagaye ntiyatwitaba, tumwandikiye ubutumwa bugufi ntiyabusubiza, n’ubu turacyategereje ko yitaba akabiduhaho amakuru.

By Desire Muhire

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button