Imyidagaduro: Amashene 103 na 460 ya film mpuzamahanga mu kinyarwanda kuri startimes
Ni shene ya televiziyo izajya ikora amasaha 24/24 ije gukemura ikibazo cy’abakunzi ba filime zo hanze y’u Rwanda batabashaga kuzikuramo amasomo kubera kutumva ururimi mu buryo bwuzuye.
Ganza TV yatangiye kugaragara kuri shene ya 103 ku bakoresha anteni y’udushami kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo 2023, abakoresha anteni izwi nk’igisahani bo bayoirebera kuri shene ya 460, ikaba yerekana filime zose mu Kinyarwanda gusa.
Ubu buryo bwa Startimes Rwanda bwo kwereka abanyarwanda ibiganiro mu buryo bwihariye buje nyuma yo gutangiza Magic Sports yerekana imikino y’umupira w’amaguru mu Rwanda bafatanyije na RBA.

CHEN DACHUAN, Umuyobozi wungirije wa Startimes mu Rwanda avuga ko baterwa ishema no kugeza serivisi nziza ku banyarwanda n’abakiliya babo muri rusange.
Yavuze ko babanje gukusanya ibitekerezo mu bafatabuguzi babo ari nabyo bashingiyeho batangira kubagezaho ibyiza.
Yagize ati ” Ubu tuzanye Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije uzafasha abantu kwishima nta mbogamizi y’ururimi.”
Ganza TV yerekana kandi ibiganiro mpuzamahanga by’imyidagaduro na filimo zirimo izo muri Amerika y’Amajyepfo, Filipine, Turukiya, Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n’ahandi.
– Advertisement –
Startimes ifite amashene asaga 700 aho itanga serivisi ku bakoresha televiziyo basaga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30 mu myaka 35 imaze ivutse.
