Igihugu cya Tanzania cyaje ku mwanya w’imbere mu bihugu byose by’Afurika mu kugira ibiribwa; insinzi ihambaye kigezeho nyuma y’imyaka icumi ishize nacyo kidafite ibihagije. Umwanya Tanzania yegukanye muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Virusi ya corona yateje amapfa n’ibihombo by’ubukungu bw’ihugu byinshi ku isi.
Ibi ni ibiri muri raporo y’ubushakashatsi bw’Ikigo gikora ubushakashatsi ku mpuzangano
y’ibiribwa ku isi (Global Food Security Index) mu gashami kacyo kibanda ku buhanga mu by’ubukungu,(economists Intelligent Unit) ku bufatanye n’ikigo cy’abanyamerika gikurikirana bya gihanga ibiribwa (corteva agroscience).
Bimwe mu byagendeweho muri ubu bushakashatsi ku mugabane w’Afrika bemeza ko igihugu cyazamuye ingano yacyo y’ibiribwa harimo nko kureba niba abantu benshi kandi hose bigondera ibiribwa bakeneye uko babishatse ndetse n’isano bifitanye n’ingamba zirambye za leta mu guhashya inzara.
Muri aka karere k’uburasirazuba ikindi gihugu cyaje ku mwanya wa hafi ni Kenya yafashe umwanya wa cumi kandi buri gihugu mu byo cyashimiwe harimo uruhare rwacyo mu gutuma ibiribwa biboneka mu baturage, amasoko abyegereza abadahinga, ndetse n’ubwishingizi kubahinzi byatumye bagira ishyaka n’uburyo bwo guhinga mu buryo butanga umusaruro usagurira isoko ibihagije.
Muri iyi raporo umwanditsi anavuga ko bakemuye ikibazo cyo gusesagura no kubimena byakorwaga n’abakungu, kandi ibiciro byaramanutse ugereranyije n’uko ibiribwa byari bisanzwe bigura. Nubwo afurika ari umugabane ufite ubushobozi bwatunga isi muri byose, Kutagira ingamba zihamye mu buhinzi byatumye na mbere y’icyorezo corona virusi hari ibihugu byinshi abaturage bari barazahajwe n’inzara, bikaba akarusho mu bihe by’impinduka z’okirere.
Ubu bushakashatsi buje bwunganira intabaza ya World bank yo mu kwa cumi tariki 21, yahamagariraga ibihugu guhagurukira kongera umusaruro w’ubuhinzi kuko hari ibihugu byinshi bikomeje kugarizwa n’inzara.
Igenzura ry’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi ryo muri uyu mwaka rivuga ko nibura umuntu umwe muri batanu ku mugabane w’afrika yababajwe n’inzara muri uyu mwaka ushize wa 2020.
Mu Rwanda, buri rugo rumena ibiro 164 by’ibiryo, ibintu bivuze ko hamenwa toni 2.075.405 zabyo buri mwaka nkuko raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, UNEP, mubushakashatsi bakoze ku birebana n’ibiryo bimenwa (Food Waste Index 2021) yabitangaje.
Raporo y’ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita Ku bana UNICEF yo muri uyu mwaka wa 2021, igaragaza ko indyo idashyitse cg kutabona ibiribwa byagize uruhare mu kugwingira kw’abana b’abanyarwanda basaga ibihumbi 800.
Ubusanzwe isi yeza ibiribwa bishobora guhaza abayituye icyakora 16.6% bya miliyali ndwi bafite indwara zo kutijuta, cyane ko raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM bwakozwe bukitwa imbonerahamwe y’’inzara muri uyu mwaka bugaragaza ko miliyoni 957 mu batuye isi bahorana inzara bitewe n’ibura ry’ibiribwa cg bakabona duke natwo rimwe na rimwe, ibintu bituma buri masegonda 10 ku isi haba hapfuye umwana umwe apfa kubera inzara.
Isi igenda irushaho kuba umudugudu aho abantu basabwa kurya bahashye, ibiribwa nabyo bikarushaho guhenda nyamara abasaga miliyari y’abatuye isi buri muntu arya atarenze 1500 frw ku munsi ufatiye ku bihugu bikize.