Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

Amakuru

Ibintu bitatu Perezida Kagame asanga Abanyarwanda bose bakwiriye guhuriraho

Perezida Kagame yavuze ko mu buzima busanzwe hari intambara nyinshi u Rwanda rumaze kurwana n’izo ruzakomeza kurwana nyuma y’imyaka 30 hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu.

Yavuze ko gutsinda intambara ari ukugera ku ntego wiyemeje, by’umwihariko kuri we ni ukugera ku Rwanda ruteye imbere.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021 mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.

Yagize ati “Ntabwo twagera ku iterambere, ku mutekano uhagije wacu tudakomeje bwa bumwe, tudakomeje kugira ngo umuntu uko yireba abe areba n’abandi. Icyo yifuza abe acyifuriza n’abandi, nagera ahashimishije yumve ko n’abandi nibatagera aho bumva bishimye, na we buriya ntabwo arahagera.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo bivugwa abantu bagasa n’aho babyumvise, ikibazo gihoraho ari ugutera intambwe, umwe akava kuri kwa kubyumva akagera ku kubishyira mu bikorwa.

Perezida Kagame yavuze ko muri iyi minsi yagiye ahura n’abayobozi b’ibindi bihugu bakamubwira ibibazo bahuye nabyo, aho bageze bahangana n’umwanzi. Yavuze ko yagiye abaha impanuro nk’uwariraye (ijoro) na none nk’uwarigenze (ishyamba).

Ati “Uri mu ishyamba ugenda wenyine uzi ibyo ushobora guhura nabyo? Mu ijoro cyangwa no ku manywa, iyo uri mu ishyamba ugahura n’inyamaswa, ugahura n’abantu batari beza, ubundi abeza ntacyo baba bakora mu ishyamba. Hanyuma na rya joro abantu bagenda naryo baba bavuga icyo ushobora guhuriramo kitari cyiza, umwijima uba ugendamo.”

Abo bantu ngo yababwiye ko bitewe n’ijoro yaraye n’ishyamba yagenze, n’ibyo yahuriyemo nabyo, kurwana n’umwanzi ukamutsinda, bitavuze ko utsinze intambara.

Ati “Utsinda intambara iyo ubashije kugera ku mahoro […] tugomba gutsinda intambara tubona amahoro n’umutekano kandi ndatekereza ko tugenda tubigeraho.”

Perezida Kagame yavuze ko ubumwe, iterambere n’umutekano arizo ntego eshatu zikwiriye kuranga abanyarwanda, bose ibyo bakora bagahora babizirikana.

Ati “Uko turi aha dushobora kuba dufite ibitekerezo bitandukanye […] ariko ntabwo nziko dutandukana ku gushaka umutekano, iterambere cyangwa se kuba dushaka ubumwe kuko nicyo gihugu. Ubumwe buvuze igihugu abagituye biyumvamo ko ari icyabo kimwe.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuntu uzavuga ko adashaka ubumwe, aba yahindutse umwanzi w’abanyarwanda n’igihugu. Uwo ni kimwe n’uwanga iterambere n’amahoro.

Ati “Hari ubwo abantu babivanga. Kuba wowe ushaka kunyura mu nzira yindi itajyanye n’iy’undi ndetse bakabikoresha ko hatavamo amahoro cyangwa se ubumwe, cyangwa se iterambere.”

Mu kwizihiza iyi sabukuru, hatanzwe ishimwe ry’abarinzi b’igihango ku bantu barindwi, bashimirwa uruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button