Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeatured

Ubutabera: Cyuma Hassan yakatiwe gufungwa imyaka 7

Kuri uyu wa kane, tariki 11 Ugushyingo, 2021, urukiko Rukuru rwahamije Cyuma Hassan, ibyaha birimo gukora inyandiko mpimbano no gutambamira imirimo yategetswe, akatirwa gufungwa imyaka irindwi (7) muri gereza n’ihazabu ya miliyoni eshanu (5) z’amanyarwanda.

Ni urubanza rwasomewe inyamirambo ku cyicaro cy’urukiko rukuru, nyuma y’ubujurire bwari bwatanzwe n’ubushinjacyaha nyuma y’aho urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwamugiriye umwere, mu ntango z’uyu mwaka.

Hassan, ni umwe mu bakora itangazaamakuru ryifashisha urubuga YouTube, bamwe mu banyarwanda bakunze kuvuga ko ibiganiro bye bizamo gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hari n’abamusabiraga gufungwa babicishije ku mbuga nkoranyambaga ngo kuko yabakomeretsaga mu mvugo n’ibiganiro bye kuri iyo mirongo.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, aherutse kuvuga ko Cyuma n’abandi bameze nkawe basa n’abagamije guteza amacakubiri mu Banyarwanda.

Ati “Nibo bakomeje gushishikariza abaturage kwigomeka kuri Guverinoma yabo kandi nta cyemezo na kimwe gifatwa kugira ngo bahagarikwe.”

Cyuma Hassan yaherukaga kurekurwa n’urukiko nyuma y’aho rumugirize umwere ku cyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangamakuru no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byategetswe.

Yari yatawe muri yombi muri Mata 2020 arekurwa nyuma y’umwaka mu 2021 agizwe umwere n’urukiko.

Cyuma Hassan aje yiyongera kubandi bafunzwe barakoreshaga youtube barimo Iryamugwiza Idamange Yvonne, wakatiwe gufungwa imyaka 15, Karasira Aimable utaraburana, Hakuzimana Rashidi na Nsengimana Theonestse kugeza ubu ukurikiranywe n’ubutabera.

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button