Donald Trump, wahoze ari Perezida w’Amerika yatangaje gahunda yo gutangiza urubuga nkoranyambaga rushya rwitwa TRUTH Social (ukuri ku mbuga nkoranyambaga, mu Kinyarwanda), urubugua avuga ko ruje guhangana n’ibigo by’ikoranabuhanga bisanzwe bikomeye ashinja gucisha bugufi abatavuga rumwe na leta zunze ubumwe z’amerika.
Asanzwe ari umuyobozi w’ikindi kigo cye nacyo cyitwa Trump Media & Technology Group (TMTG), gishaka gutangiza uburyo bw’ifatabuguzi bwo kugeza videwo ku Bantu bareba ibyo bihitiyemo.
Truth Social, ni umushinga washibutse mu kababaro akesha kuba yarahagaritswe kuri Twitter na Facebook, ubwo abamushigikiye biraraga mu nyubako ya Capitol ikorerwamo n’inteko ishinga amategeko ya leta z’Amerika bamagana ibyari byavuye mu matora ya president, hari mu kwezi kwa mbere, 2021 amaze gutsindwa amatora.
Kuva icyo gihe, we n’abajyanama be bagiye baca amarenga ko bari muri gahunda yo gushyiraho urubuga nkoranyambaga mukeba w’izo mbuga zindi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, yatangije urubuga yise From the Desk of Donald J Trump (ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ibivuye ku meza ya Donald J Trump, nta gihindutseho), akenshi rwagiye rugereranywa n’urubuga bwite rutoya (blog) ruza gufungwa nyuma y’ukwezi kumwe gusa.
Uburyo bw’ibanze bw’uru rubuga rwe rushya rwa TRUTH Social, mu kwezi gutaha buzaba bufunguye ku batumire, kandi “rutangizwe mu gihugu hose” mu gihe cy’amezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2022, nkuko bikubiye mu itangazo ry’ikigo TMTG.
Bwana Trump yanditse ati: “Tubayeho mu isi aho aba Taliban bakoresha Twitter cyane, ariko Perezida wanyu mukunda cyane w’Umunyamerika yaracecekeshejwe”.
Yongeyeho ati: “Buri muntu wese arambaza ati kuki nta wuhangana n’ibigo binini by’ikoranabuhanga? Urabizi, [ibyo] turabikora vuba aha!”
Itangazo rya Bwana Trump rije nyuma y’amezi Jason Miller wahoze ari umujyanama we atangije indi kompanyi y’urubuga nkoranyambaga yitwa GETTR, icyakora nta kintu kigaragaza ko iyi kompanyi nshya yari yagira urubuga rukora.