Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedHobe

Uyu munsi mu mateka: Tariki 16 Nzeri

Tariki 16 Nzeri ubaye umunsi wa 259 w’uyu mwaka wa 2022. Harabura iminsi 106 ngo uyu mwaka ugere ku iherezo ryawo.

Kuri iyi tariki ya 16 Nzeri, 1985, I Montreal muri Canada, ibihuguu 24 byahasinyiye amasezerano  yo kubungabunga akayunguruzo k’imirase y’izuba kitwa Ozone.

Buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga akayunguruzo k’imirase y’izuba Ozone, akayunguruzo kangirijwe bikomeye n’ibyotsi by’isasu bihumanya byatewe mu kirere mu ntambara ya kabiri yitiriwe isi mu w’1945.

Gusa Tariki 16 Nzeri  ni n’umunsi mukuru ku ba nya Mexique, kuko bizihiza intangiro z’intambara zari zigamije kwigobotora ubucakara bashyirwagaho na Espagne, intambara batangiye tariki 16 Nzeri, 1810.

Tariki 16 Nzeri yo muri uyu mwaka wa 2022 ihuriranye n’uwa Gatanu ariko mu mwaka wa 2023 izi tariki hazaba ari ku Isabato.

Tariki 16 Nzeri, 2015: Habaye Coup d’etat y’abasirikare bahiritse ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Burkina Faso.

Yari tariki 16 Nzeri, 1620, ubwo ishyanga ry’abantu bitwa aba Mayflower bapakiye abongereza 102 bitwaga abagenzi mu isi bakabavana mu bwongereza bakajya gutura muri Amerika y’amajyaruguru bigatangaza Ubwongereza muri ibyo bihe. Ni ishyanga ry’intungane bihambaye. Babereye Amerika umugisha cyane ndetse 7 mu bayoboye amerika bakomokaga muri iyo miryango.

Kuri iyi tariki ya 16 Nzeri, 1824 Ni umunsi w’urupfu rw’umwami w’abafaransa witwaga Louis XVIII.

Tariki 16 Nzeri, 1920: I Wall Street Muri Amerika habere habereye igitero yahitanye abantu 38 gikomeretsa abasaga 200. Ni igitero cyashyizwe ku mu taliyani witwaga Mario Buda.

Tariki 16 Nzeri, 1776 Ingabo z’amerika zari ziyobowe n’uwagombaga kuba perezida w’amerika George Washington yatsinze igitero cy’ahiswe I Harlem Heights, i Manhattan, igitero yari ahanganyemo n’indwanyi z’abongereza.

Tariki 16 Nzeri, 1987: Iraswa rya nyuma ry’I Paris mu ntambara ya mbere y’isi, hapfuye abantu 37.

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button