Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeatured

Ubutabera: Urukiko rwateye utwatsi inzitizi za Caleb Rwamuganza na bagenzi be

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo, 2021 , Urukiko rukuru rwanze inzitizi z’uburwayi zatanzwe Rwamuganza Caleb wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na bagenzi be, basaba kurekurwa by’agateganyo ngo baburane ubujurire badafunze.

Caleb areganwa na Serubibi Eric Wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imyubakire (Rwanda Housing Authority) na Kabera Godfrey wari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Bakurikiranweho icyaha cy’uburiganya mu itangwa ry’isoko, aho baguze inyubako ya Leta bakayihombya miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uko ari batatu batanze impamvu z’uburwayi, ikaba ari impamvu bemererwa n’itegeko mu zishobora kubaha uburenganzira uregwa bwo kaburana ari hanze.

Umucamanza yavuze ko impamvu zatanzwe n’abaregwa basaba kurekurwa by’agateganyo bakazakurikiranwa badafunze nta shingiro zifite kuko nta bimenyetso bifatika beretse Urukiko byatuma rubarekura, bakazaburana badafunze.

Urukiko rwemeje ko uru rubanza ruzakomeza umwaka utaha ku wa 21 Mutarama, 2022 ku Rukiko Rukuru saa mbiri za mu gitondo.

Caleb Rwamuganza na bagenzi be batawe muri yombi muri 2020. Baburanye mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo muri Werurwe, 2021 Urukiko ruhamya Caleb Rwamuganza icyaha kimwe na Serubibi Eric ndetse na Kabera Godefrey banahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka itandatu (6) no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw kuri buri wese.

Urukiko rwategetse ko nyuma yo gukatirwa gukatirwa bagomba gusubiza mu isanduku ya Leta asaga Miliyari 1,8Frw bashinjwa kunyereza.

 

By Umwanditsi wa purenews.rw

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button