Uburezi: HEC iraburabuza bamwe mu bize igiforomo n’ububyaza I Goma
Bamwe mu banyeshuli baminuje mu birebana n’igiforomo n’ububyaza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahangayikishijwe no kumara igihe kirenga imyaka ibiri bareregwa ku busabe bw’ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda nubwo batsinze ibizamini bigamije kureba niba barakenetse ibirebana n’uwo mwuga.
Bamwe muri aba babyaza n’abaforomo basaga 110 kuva mu mwaka wa 2021 ubwo bari bamaze gutsinda ibizamini bibinjiza muri uyu mwuga bahise babona imirimo mu bitaro n’ibigo nderabuzima bitandukanye, bihuriza hamwe bahita batangira gukurikirana ibirebana no guhabwa ibyangombwa nyemezabumenyi by’abize mumahanga, gusa bamwe n’ubu baheze mu gihirahiro.
Kuva muri 2021 basiragira kenshi ku kigo cy’igihugu gishinzwe amashuli makuru na kaminuza kinatanga ibyo byangombwa ariko byababanye amayobera kuko bamwe bahabwa ibyangombwa abandi bakabyimwa.
Umuntu wese wize imyuga ijyanye n’ubuzima mbere yo kwinjira mu mwuga agomba kubanza gutsinda ikizamini gitangwa n’urugaga abarizwamo, kandi abo twavuganye bose barabitsinze.
Bamwe muri bo ni abize muri UHTGL (Universite des hautes Technologies des Grands Lacs) ndetse n’abize muri Institut Superieur Technique et Sociale [ISTS] byoose biherereye I Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Urujijo mu itangwa rya equivalence muri HEC
NIRERE Felicite, ni umwe muri aba baforomo n’ababyaza. Aganira na purenews.rw, yatubwiye ko we yasoje amasomo y’ububyaza n’ubuforomo mu mwaka wa 2019, nyuma akaza gutsinda ikizamini gitangwa n’urwego rushinzwe ababyaza n’abaforomo ariko bikarangira ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuli makuru na za kaminuza kimuhejeje mu rujijo akaba atazi impamvu HEC ibima ibyangombwa kandi baratsinze ibizamini byari bigamije kugenzura niba koko barize.
Ni ikibazo ahuriyeho n’abandi basaga ijana kandi iyo babajije HEC ngo irabarerega ukwezi kugashira ukundi kugataha.
Yagize ati:”None se mu by’ukuri biba byagenze gute ngo dosiye zacu zimare imyaka ibiri mu biro bya HEC batadusubiza kandi leta ihora idushishikariza gukunda igihugu, kugikorera no kwiteza imbere tukaba dukumiriwe mu nzira twagafashije imiryango yacu?”.
Felicite avuga ko ibyo basabwe byose babikoze ariko ko batazi impamvu bimwa ibyangombwa ngo bakore akazi kajyanye n’ibyo bize.
Ibisa na Ruswa cyangwa akarengane mu itangwa ry’ibyangombwa
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2021 aba babyaza n’abaforomo basaga 110 bishyize hamwe kuko bari batsinze ikizamini cy’inama y’igihugu y’ababyaza n’abaforomo bitoranyamo bagenzi babo ngo bajye babaserukira baze I Kigali guhora batebutsa ku busabe bw’ibyangombwa bari barasabye.
Bamwe mu bazaga kuri HEC bahagarariye bagenzi babo barimo J.Damascene BIKORIMANA wize kuri ISTS-Goma, SEBUNANI Innocent, BIZIMANA Jean NSENGIYUMVA, NSHIMIYIMANA Emmanuel, Clemence BARISANGA… bikomeje kurambirana, bagenzi babo baje kumenya ko abo bari intumwa zabo bahawe Equivalence bonyine naho itsinda baserukiraga rikomeza kuba mu gihirahiro.
Aba baforomo batangiye kwibaza uko abo biganye mu kigo kimwe, mu mwaka umwe w’amashuli ndetse banicaranaga rimwe na rimwe ku ntebe bo bahawe ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda bo bagakomeza gusiragira birabayobera.
Batangiye kujya biyizira kuri HEC, rimwe bakabwirwa ko batize cyangwa ko hari ibikiri kugenzurwa niba ishuli ryabo ryemewe, gusa aba banyeshuli bavuga ko bizeye neza ko ishuli bizeho ryemewe ariko bikaba iby’ubusa kuri HEC na magingo aya.
Hari abahawe equivalence abandi baracyasiragizwa
Nyuma y’iminsi twinginga ngo HEC iduhe amakuru kuri iki kibazo aba baforomo n’ababyaza basobanuraga nk’akarengane, Umuyobozi mukuru Dr.Rose MUKANKOMEJE yadusabye kwandika tubisaba, maze tubikora tariki ya 30/06/2023 ukwezi gushira tutarabona igisubizo nubwo twatebutsaga buri cyumweru.
Nyuma twafashe gahunda yo kugenzura ibivugwa n’aba baforomo n’ababyaza, kugira ngo tumenye ko batsinze mu by’ukuri ibizamini bibagerageza ngo hamenyekane ubumenyi bafite, tariki ya 31/07/2023 mu kiganiro twagiranye na Kagabo Innocent, yadusobanuriye ko “Nta watsinda ibizamini dutanga atarize”. Kuko ngo “Ari ibizamini bategurana ubuhanga n’ubushishozi buberanye n’abize umwuga gusa”.
Mu gushaka kumenya niba koko hari abiganye n’aba bimwe equivalence, twasanze ari ukuri kuko muri benshi basoje igiforomo n’ububyaza muri kaminuza zo muri Goma {ISTS na UHTGL}, Twasanze NSHIMIYIMANA Emmanuel yarahawe equivalence ndetse ubu akaba ari Titulaire mu kigo nderabuzima cya Gashongora giherereye mu karere ka Kirehe,
Clemence BARISANGA yarayihawe ndetse ubu niwe muyobozi wa Maternite ya KABUTARE District Hospital naho MUKAMUNYANA Jovia akaba afite equivalence kandi akaba avura mu bitaro bya Gisirikare I Kanombe.
Turacyasaba ubuyobozi bwa HEC amakuru kuri iki kibazo gusa basa n’abatarashatse kuyaduha. Uretse kuba twaranditse tubusaba kuva tariki ya 30/06/2023, twongeye kwandika dutebutsa tariki ya 14/08/2023 ariko ntacyo bari badusubiza.
Twanandikiye umuyobozi wa HEC kuri telefonoe ariko ntacyo yari yadusubiza gusa turacyafite icyizere ko hazagera bakadufasha kubona ayo makuru.
Yanditswe na NKURIKIYIMANA M0deste