Uru rubuga ruri kuvugururwa rushyirwa ku gihe, Mwihanganire impunduka zishobora kugaragara mu gihe byose bitaranoga neza

AmakuruFeaturedUbuzima

Libya: Abasaga 5.000 bishwe n’imyuzure

Imirambo yakuwe mu myuzure yakumunzuye ibice bimwe by’umujyi uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) wa Derna mu burasirazuba bwa Libya, yashyinguwe mu mva rusange, mu gihe umubare w’abapfuye wamaze kurenga 5,000.

Minisitiri Hichem Abu Chkiouat wo mu butegetsi bwa Libya bwo mu burasirazuba, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko kugeza ubu hamaze kubarurwa imirambo irenga 5,300 muri uwo mujyi.

Abu Chkiouat, Minisitiri ushinzwe iby’indege zisanzwe, avuga ko umubare w’abapfuye witezwe kwiyongera, kandi ko ushobora no kwikuba kabiri.

Ku cyumweru amazi y’imyuzure ameze nka tsunami yakumunzuye mu mujyi wa Derna, nyuma yuko urugomero rusandaye mu nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura nyinshi, inkubi yiswe Storm Daniel.

Mbere, imashini yacukuye mu irimbi, aho abapfuye bashyizwe mu mifuka n’ibiringiti bashyingurwa bari hamwe.

Mohammed Qamaty, umukorerabushake i Derna, yavuze ko abakora ubutabazi bakirimo gushakisha abapfuye.

Yabwiye Reuters ati: “Dusabye urubyiruko rw’Abanya-Libya, uwo ari we wese ufite impamyabushobozi cyangwa ubundi bumenyi mu buvuzi, ko rwose baza bakadufasha.

“Ntidufite abaforomo bahagije, ducyeneye ubufasha”. Hari imfashanyo yatangiye kuhagera, irimo iyatanzwe na Misiri, ariko ibikorwa by’ubutabazi byakomwe mu nkokora n’uko ibintu bimeze muri Libya mu rwego rwa politiki, aho igihugu cyacitsemo ibice bibiri biyobowe na guverinoma ebyiri z’abacyeba.

Amerika, Ubudage, Iran, Ubutaliyani, Qatar na Turukiya, ni bimwe mu bihugu byavuze ko byohereje cyangwa byiteguye kohereza imfashanyo.

Inzobere mu bijyanye n’amazi zabwiye BBC ko bishoboka ko urugomero ruri kuri mu ntera ya kilometero 12 uvuye i Derna rwabanje kunanirwa gukora, rwohereza amazi yarwo agenda akumunzura mu kibaya ndetse arengera urugomero rwa kabiri rwegereye uwo mujyi.

Amashusho yafashwe ku cyumweru nijoro agaragaza umugezi w’amazi y’imyuzure anyura n’ingufu muri Derna, umujyi utuwe n’abantu bagera hafi ku 100,000, n’imodoka zananiwe kugenda muri ayo mazi.

Ku manywa ni bwo byagaragaye ukuntu iyo myuzure yangije byinshi, imihanda itwikiriwe n’ibyondo n’ibintu byasakumwe n’imyuzure, n’imodoka zabirindutse.

Ishusho y’uko byagenze muri Lybia

Hari inkuru ziteye ubwoba zivuga ukuntu abantu batwawe n’ayo mazi akabakumunzurira mu nyanja, mu gihe abandi bo banagannye ku bisenge by’inzu bakarokoka.

Mbere yaho, MinisitiriAbu Chkiouat yari yabwiye ikiganiro cyo kuri radio cya Newshour cya BBC ati: “Naguye mu kantu kubera ibyo nabonye, ni nka tsunami”.

Minisitiri w’ubuzima w’uburasirazuba bwa Libya, Othman Abduljaleel, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press kuri telefone ari i Derna ati: “Twatunguwe n’ingano y’ibyangiritse… ibyago birakomeye cyane, kandi birenze ubushobozi bwa Derna na guverinoma.”

Imijyi ya Soussa, Al-Marj na Misrata na yo yagizweho ingaruka n’iyo nkubi y’umuyaga yo ku cyumweru.

Kuva uwari umutegetsi wayo Col Muammar Gaddafi yahirikwa akanicwa mu 2011, Libya ikomeje kuba mu kajagari ko muri politiki.

Ibyo byatumye iki gihugu gikize ku bitoro gicikamo kabiri, ku ruhande rumwe hari guverinoma y’inzibacyuho yemewe n’amahanga ikorera mu murwa mukuru Tripoli, n’indi guverinoma ikorera mu burasirazuba.

Ariko nubwo Libya yacitsemo ibice, guverinoma y’i Tripoli yohereje indege itwaye toni 14 z’ibikoresho byo mu buvuzi, imifuka yo gushyiramo imirambo hamwe n’abaganga n’abafasha abaganga bose hamwe barenga 80.

Umujyi wa Derna, uri ku ntera ya kilometero hafi 250 mu burasirazuba bw’umujyi wa Benghazi ku nkombe, ukikijwe n’imisozi yo mu karere ka Jabal Akhdar karumbuka (isi imera, mu Kirundi).

Uwo mujyi wahoze ari wo ukorerwamo n’intagondwa zo mu mutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) muri Libya, nyuma y’ihirikwa rya Gaddafi. Nyuma y’imyaka micye, izo ntagondwa zahakuwe n’igisirikare cy’igihugu cya Libya, aba bakaba ari abasirikare ba Jenerali Khalifa Haftar ukorana n’ubutegetsi bwo mu burasirazuba.

Gen Haftar yavuze ko abategetsi bo mu burasirazuba ubu barimo kugenzura ibyangiritse byatewe n’imyuzure, kugira ngo imihanda yongere kubakwa n’amashanyarazi asubizweho, kugira ngo bifashe mu bikorwa by’ubutabazi.

Reba ibindi..

Inkuru Bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button